RWANDA

Rusizi: Batatu bakekwaho kwica umupolisi bakamusiga ku muhanda batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse gusanga yapfuye ku muhanda mu Karere ka Rusizi.

Aba bantu batatu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, bafashwe nyuma y’iminsi itatu habaye ubwo bwicanyi aho bwabaye mu cyumweru gishize tariki 12 Gicurasi 2023.

Ni nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Sibomana Simeon wari ufite ipeti rya PC, usanzwe ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza mu Murenge wa Bugarama, mu gace ko mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yari yatangaje ko nyakwigendera yishwe atari mu kazi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bafashwe.

Yagize ati “Uwo mupolisi yakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”

Dr Murangira B. Thierry yaboneye kongera gutanga ubutumwa ku bantu bakora ibyaha nk’ibi biremereye ko bakwiye kubireka.

Yagize ati “RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.”

Abafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo Mupolisi, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ya Remera, kugira ngo dosiye y’ikirego ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago