Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse gusanga yapfuye ku muhanda mu Karere ka Rusizi.
Aba bantu batatu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, bafashwe nyuma y’iminsi itatu habaye ubwo bwicanyi aho bwabaye mu cyumweru gishize tariki 12 Gicurasi 2023.
Ni nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Sibomana Simeon wari ufite ipeti rya PC, usanzwe ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza mu Murenge wa Bugarama, mu gace ko mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yari yatangaje ko nyakwigendera yishwe atari mu kazi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bafashwe.
Yagize ati “Uwo mupolisi yakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.”
Dr Murangira B. Thierry yaboneye kongera gutanga ubutumwa ku bantu bakora ibyaha nk’ibi biremereye ko bakwiye kubireka.
Yagize ati “RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome kandi gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.”
Abafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo Mupolisi, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ya Remera, kugira ngo dosiye y’ikirego ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…