Umusore witwa Dusabimana Emmanuel, ukekwaho kwica Mukarugomwa Joséphine yakoreraga akazi ko mu Rugo wari utuye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, agahita atoroka.
Ubu bwicanyi bwabaye tariki 07 Mata 2023, bwamenyekanye ubwo umusaza wabanaga na nyakwigendera yatahaga, yagera mu rugo agakomanga ariko akabura umukinguriria, agahita yiyambaza abaturanyi baje kakica urugi, bagasanga nyakwigendera yapfuye.
Dusabimana Emmanuel ukekwaho kumwica, icyo gihe yabuze kuko yahise atoroka, ndetse inzego zishinzwe iperereza zikaba zarahise zitangira kumushakisha.
Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi, uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, umusibo ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2023.
Amakuru avuga ko akimara gufatwa, yavuze ko ari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko ko hari abandi bafatanyije, ndetse ko n’ibihumbi 260 Frw bahise batwara nyakwigendera, we yatwayemo ibihumbi 60 Frw.
Hari abandi bagabo babiri kandi bahise bafatwa nyuma yuko iperereza rigaragaje ko bashobora kuba baragize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.
Gasasira François Regis uyobora Umurenge wa Kabagari, yemeje ko uyu musore yamaze gufatwa na RIB, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kabagari.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…