UBUTABERA

Umukozi wo mu Rugo uherutse kwica Nyirabuja agatoroka yafashwe atarenze umutaru

Umusore witwa Dusabimana Emmanuel, ukekwaho kwica Mukarugomwa Joséphine yakoreraga akazi ko mu Rugo wari utuye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, agahita atoroka.

Ubu bwicanyi bwabaye tariki 07 Mata 2023, bwamenyekanye ubwo umusaza wabanaga na nyakwigendera yatahaga, yagera mu rugo agakomanga ariko akabura umukinguriria, agahita yiyambaza abaturanyi baje kakica urugi, bagasanga nyakwigendera yapfuye.

Dusabimana Emmanuel ukekwaho kumwica, icyo gihe yabuze kuko yahise atoroka, ndetse inzego zishinzwe iperereza zikaba zarahise zitangira kumushakisha.

Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi, uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, umusibo ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2023.

Amakuru avuga ko akimara gufatwa, yavuze ko ari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko ko hari abandi bafatanyije, ndetse ko n’ibihumbi 260 Frw bahise batwara nyakwigendera, we yatwayemo ibihumbi 60 Frw.

Hari abandi bagabo babiri kandi bahise bafatwa nyuma yuko iperereza rigaragaje ko bashobora kuba baragize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

Gasasira François Regis uyobora Umurenge wa Kabagari, yemeje ko uyu musore yamaze gufatwa na RIB, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kabagari.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

20 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

21 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

21 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago