MU MAHANGA

Nyuma y’uko yifungishije urubyaro, Umugabo yatunguwe no kubona umugore we atwite

Umugabo wo muri Kenya yatunguwe nyuma y’uko umugore we atwite nubwo we yari yarafashe inzira yo kwifungisha urubyaro burundu.

Umugabo witwa Medgclay Salano w’imyaka 36 y’amavuko yagaragaje ko yahisemo iyo gahunda yo kwifungisha burundu urubyaro nyuma yo kunanirwa gahunda yo kuboneza urubyaro y’abana batatu mu kiganiro yatanzwe kuri televiziyo, yavuze ko yakorewe gufungishwa (vasectomie) muri Nyakanga 2022 mu bitaro bya Navakholo. Yavuze ko umuryango utegamiye kuri Leta ariwo wamufashije muri icyo gikorwa.

Uwo mugabo yagize ati “Twatekereje ku bundi buryo bwo kuboneza urubyaro kandi akenshi, iyo ubitekereje, uhora utekereza ku bagore. Umugore wanjye yakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro kuva afite imyaka 21 igihe twashyingiranwa. Numvaga ari umutwaro kuri we. Twavuze rero ko twakora iki kugirango tubone igisubizo mu buryo burambye, yansabye kwifungisha kandi ndabyemera. Nanjye naridegembya cyane, kandi n’umvaga ari inshingano zanjye nk’umugabo.

Ati: “Abaganga bakoze mu nzira ihoraho kandi bidasubirwaho. Kwifungisha cyangwa gukunwa byakozwe ku ya 12 Nyakanga 2022, icyo gihe, abaganga banyemeje ko nzagira umutekano nyuma yo gusohora intanga inshuro 20 hafi amezi atatu ntakibazo.”

Mu kwezi kwatambutse, umugore yaje kubura imihango; bombi ariko barabyirengagije bakeka ko ari ikibazo cy’ibihe bidasanzwe.

Mu Ukuboza, bombi basuye ibitaro kugira ngo bipime barebe ko ataba atwite inda maze byemezwa ko umugore we Beryl yari atwite. Bemeye kuzabyara uwo mwana uteganijwe kuvuka muri Kamena.

Uyu mugabo yavuze ko abaganga basobanuye ko umugore we ashobora kuba yarongeye gusama kubera ko hasigaye intanga ngabo imbere mu miyoboro ye cyangwa inzira z’iyo miyoboro ikaba yarananiwe. Yakomeje avuga ko uwo muganga wamukoreye iyo operasiyo yamutegetse kugenzurwa intanga ngabo ze kugira ngo amenye icyabiteye.

Beryl ku giti cye yavuze ko igihe byemejwe ko atwite, yari akibihakana. Icyakora, yagaragaje ko nubwo habaye ukwizera hagati yabo bombi kandi bigakurikirwa n’amakuba aherutse kuba, nta kibazo cyo kwizerana kwigeze kubaho mu ishyingiranwa rye.

Yongeyeho ati “Turizerana kandi turi abizera ku buryo nta na rimwe twigeze tugira ibibazo byo gutinyana ko undi yahemukira undi cyangwa ngo akore ikibi.”

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago