Umuhanzi David Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Sony Music ruzwiho gukorana n’ibyamamare bikomeye ku Isi.
Ibyishimo bikomeje gusanganira uyu muhanzi watsindiye ibihembo mpuzamahanga byinshi bitandukanye abikesheje ibikorwa bye bya muzika.
Davido yongeye gushyira umukono ku masezerano yo gukorana n’uruganda rwa Sony Music bikaba bivugwa ko yahawe akayabo kaza miliyoni y’amadorali y’Amerika kugira ngo abashe gukorana n’uru ruganda rukomeye ku Isi mu gutunganya umuziki.
Kongera amasezerano byemejwe n’umuririmbyi ubwe n’umuhagarariye mu by’amategeko, BFA & Co Legal firm mu myanya itandukanye aho yabisangije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri wa gatanu, 19 Gicurasi 2023.
Gutangaza ibyo bikurikiye andi makuru yaramaze gutangaza y’umuzingo (album) we yise ‘Timeless’ ukomeje gukora amateka ku Isi, nyuma yo kuyishyira hanze tariki 31 Werurwe 2023, ukaba umaze kumvwa n’abarenga miliyari ku mbuga zicururizwaho imiziki ku Isi.
Aha kandi yanagaragaje ibihugu agomba gukoreramo ibitaramo abizenguruka hirya no hino.
Ikigo cya Sony Music Entertainment kandi ifitanye imikorere na RCA Records, Colombia Records, Epic Records n’izindi nyinshi.Sony Music isanzwe ibarizwamo ibihangange mu ruhando rwa muziki aharimo Beyonce na SZA, umuraperi Future, n’abandi benshi.
Ikigo cya Sony Music Entertainment kandi ifitanye imikorere na RCA Records, Colombia Records, Epic Records n’izindi nyinshi.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…