Mu gihugu cya Uganda haravugwa umupolisi warashe mugenzi we kugeza apfuye wari umusirikare mu ngabo za UPDF.
Umupolisi witwa PC Opio Charles ufite nomero y’akazi, NO.50158 akaba akorera i Mbarara, yarashe umusirikare witwa CPL Yeremiah Paper, wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF ahagana mu masaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu musirikare yakoreraga mu ishami rya Polisi (Ruhengyere Engineering Brigade) riri hafi ya Banki ikorera muri Mbarara.
Polisi ivuga ko amakuru ya mbere avuga ko uwo mupolisi yabanje guterana amagambo n’umusirikare bivamo kumurasa.
Itangazo rivuga ko uriya ukekwaho kurasa umusirikare yatawe muri yombi, akaba afungiye i Mbarara, ndetse n’imbunda yakoresheje yayambuwe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mbarara.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…