Davido yongereye amasezerano n’uruganda rwa Sony Music

Umuhanzi David Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki akaba akomoka mu gihugu cya Nigeria yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Sony Music ruzwiho gukorana n’ibyamamare bikomeye ku Isi.

Ibyishimo bikomeje gusanganira uyu muhanzi watsindiye ibihembo mpuzamahanga byinshi bitandukanye abikesheje ibikorwa bye bya muzika.

Davido yongeye gushyira umukono ku masezerano yo gukorana n’uruganda rwa Sony Music bikaba bivugwa ko yahawe akayabo kaza miliyoni y’amadorali y’Amerika kugira ngo abashe gukorana n’uru ruganda rukomeye ku Isi mu gutunganya umuziki. 

Kongera amasezerano byemejwe n’umuririmbyi ubwe n’umuhagarariye mu by’amategeko, BFA & Co Legal firm mu myanya itandukanye aho yabisangije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri wa gatanu, 19 Gicurasi 2023.

Gutangaza ibyo bikurikiye andi makuru yaramaze gutangaza y’umuzingo (album) we yise ‘Timeless’ ukomeje gukora amateka ku Isi, nyuma yo kuyishyira hanze tariki 31 Werurwe 2023, ukaba umaze kumvwa n’abarenga miliyari ku mbuga zicururizwaho imiziki ku Isi.

Aha kandi yanagaragaje ibihugu agomba gukoreramo ibitaramo abizenguruka hirya no hino.

Ikigo cya Sony Music Entertainment kandi ifitanye imikorere na RCA Records, Colombia Records, Epic Records n’izindi nyinshi.

Sony Music isanzwe ibarizwamo ibihangange mu ruhando rwa muziki aharimo Beyonce na SZA, umuraperi Future, n’abandi benshi.

Ikigo cya Sony Music Entertainment kandi ifitanye imikorere na RCA Records, Colombia Records, Epic Records n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *