Ku cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi, Umujyi wa Melbourne muri Australia, wahuye n’umutingito udasanzwe akaba ari wo munini wibasiye uwo mujyi mu binyejana byinshi byatambutse.
Nk’uko amakuru y’ibanze yatanzwe n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cya Australia cyabitangaje ngo uwo mutingito warufite ubukana buri hejuru ya 3.8 wibasiye umujyi wa Sunbury uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba mu masaha y’ahagana Saa Tanu n’iminota 41 wari ku muvuko wa kilometero 2.
Adam Pascale, umuhanga ukora mu by’ubumenyi mu kigo cy’ubushakashatsi mu bijyanye n’imitingito cya Victoria giherereye muri Victoria, yavuze ko uwo mutingito warukomeye wabaye mu birometero 40 kugira ngo ugere i Melbourne nyuma y’umutingito ufite ubukana bwa 4.5 wibasiye uwo mujyi mu 1902.
Bivugwa ko uwo mutingito wabaye ariko ntiwatinda aho wabaye mu masegonda 5 kugera ku 10 ubwo benshi bari bageze mu buriri.
Amakuru akomeza gutangwa na Geoscience cyo muri Australia kivuga ko uwo mutingito wibasiye imijyi itandukanye irimo nka Bendigo mu majyaruguru ya Melbourne ndetse no mu Majyepfo ya Hobart ku kirwa cya Tasmania.
Melbourne mu kwezi kwa Mata yaciye ku mujyi wa Sydney mu guturwa cyane mu gihugu cya Australia. Benshi mu baturage barenga miliyoni 5.8 babarizwa muri uwo mujyi babyutse kuri uyu wa mbere babara inkuru.
Mu baturage baganirije CNN dukesha inkuru bagize bati “Twagize ngo n’indege iguye hafi y’inzu zacu cyangwa ikindi kintu kidasanzwe.”
Undi utuye mu mujyi wa Melbourne yagize ati “Njye nsanzwe ntuye mu igorofa rya 70 ya Eureka Tower aho iyi nyubako yagize muzunga.”
Amakuru atangazwa na Sky News ikorera muri Australia yavuze ko zimwe mu nzu zishaje zasenyutse bikomeye.
Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cya Australia cyatangaje kuri Twitter ko uwo mutingito utatewe na tsunami nubwo inzego z’ubutabazi zaburiye ko hashobora kubaho undi mutingito.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…