Ku cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi, Umujyi wa Melbourne muri Australia, wahuye n’umutingito udasanzwe akaba ari wo munini wibasiye uwo mujyi mu binyejana byinshi byatambutse.
Nk’uko amakuru y’ibanze yatanzwe n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cya Australia cyabitangaje ngo uwo mutingito warufite ubukana buri hejuru ya 3.8 wibasiye umujyi wa Sunbury uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba mu masaha y’ahagana Saa Tanu n’iminota 41 wari ku muvuko wa kilometero 2.
Adam Pascale, umuhanga ukora mu by’ubumenyi mu kigo cy’ubushakashatsi mu bijyanye n’imitingito cya Victoria giherereye muri Victoria, yavuze ko uwo mutingito warukomeye wabaye mu birometero 40 kugira ngo ugere i Melbourne nyuma y’umutingito ufite ubukana bwa 4.5 wibasiye uwo mujyi mu 1902.
Bivugwa ko uwo mutingito wabaye ariko ntiwatinda aho wabaye mu masegonda 5 kugera ku 10 ubwo benshi bari bageze mu buriri.
Amakuru akomeza gutangwa na Geoscience cyo muri Australia kivuga ko uwo mutingito wibasiye imijyi itandukanye irimo nka Bendigo mu majyaruguru ya Melbourne ndetse no mu Majyepfo ya Hobart ku kirwa cya Tasmania.
Melbourne mu kwezi kwa Mata yaciye ku mujyi wa Sydney mu guturwa cyane mu gihugu cya Australia. Benshi mu baturage barenga miliyoni 5.8 babarizwa muri uwo mujyi babyutse kuri uyu wa mbere babara inkuru.
Mu baturage baganirije CNN dukesha inkuru bagize bati “Twagize ngo n’indege iguye hafi y’inzu zacu cyangwa ikindi kintu kidasanzwe.”
Undi utuye mu mujyi wa Melbourne yagize ati “Njye nsanzwe ntuye mu igorofa rya 70 ya Eureka Tower aho iyi nyubako yagize muzunga.”
Amakuru atangazwa na Sky News ikorera muri Australia yavuze ko zimwe mu nzu zishaje zasenyutse bikomeye.
Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cya Australia cyatangaje kuri Twitter ko uwo mutingito utatewe na tsunami nubwo inzego z’ubutabazi zaburiye ko hashobora kubaho undi mutingito.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…