Umuhanzikazi Zuchu yavuze ko adashobora kureka gukunda icyamamare gikomoka muri Tanzania Diamond Platnumz n’ubwo abizi neza ko amuca inyuma ku bandi bagore.
Ibi abivuze nyuma y’amashusho yo muri filime yagaragaye Diamond Platnumz ari gusomana n’umuhanzikazi wo muri Ghana Francine Koffie uzwi nka Fantana.
Ni muri filime y’uruhererekane ya Young, African and Famous season 2, aho muri ayo mashusho yagaragaje aba bombi barimo basomana byacitse, ndetse uyu muhanzikazi ukomoka muri Ghana akaba yaravuze ko aribwo bwa mbere yarasomwe neza kuva yabaho.
Uyu muhanzikazi wo muri Tanzania wakunzwe mu ndirimbo nyinshi harimo n’iyitwa ‘Sukari’ yasobanuye ko yareka umugabo ari uko yazanye undi mukobwa bakundana kandi bikaba bigaragara ko amuca inyuma mu nzu ye.
Zuchu yongeyeho ko kandi ntakibazo afitanye n’umugabo we n’ubwo abari kumwe n’abandi bagore kure ye kuko birangira n’ubundi agarutse murugo.
Yagize ati “Gucana inyuma biterwa, ntushobora kunca inyuma imbere y’amaso yanjye ngo nkubarire, ibyo ntibishoboka, ushobora kubikorera hirya iyo n’undi mugore ariko tukaza guhurira murugo.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…