Zuchu yavuze impamvu atareka gukunda Diamond Platnumz n’ubwo amuca inyuma

Umuhanzikazi Zuchu yavuze ko adashobora kureka gukunda icyamamare gikomoka muri Tanzania Diamond Platnumz n’ubwo abizi neza ko amuca inyuma ku bandi bagore.

Ibi abivuze nyuma y’amashusho yo muri filime yagaragaye Diamond Platnumz ari gusomana n’umuhanzikazi wo muri Ghana Francine Koffie uzwi nka Fantana.

Ni muri filime y’uruhererekane ya Young, African and Famous season 2, aho muri ayo mashusho yagaragaje aba bombi barimo basomana byacitse, ndetse uyu muhanzikazi ukomoka muri Ghana akaba yaravuze ko aribwo bwa mbere yarasomwe neza kuva yabaho.

Uyu muhanzikazi wo muri Tanzania wakunzwe mu ndirimbo nyinshi harimo n’iyitwa ‘Sukari’ yasobanuye ko yareka umugabo ari uko yazanye undi mukobwa bakundana kandi bikaba bigaragara ko amuca inyuma mu nzu ye.

Daughter-in-law! Diamond's mum confirms son is dating Zuchu in cute message
Zuchu avuga ko adateze kuzareka umuhanzi Diamond Platnumz

Zuchu yongeyeho ko kandi ntakibazo afitanye n’umugabo we n’ubwo abari kumwe n’abandi bagore kure  ye kuko birangira n’ubundi agarutse murugo.

Yagize ati “Gucana inyuma biterwa, ntushobora kunca inyuma imbere y’amaso yanjye ngo nkubarire, ibyo ntibishoboka, ushobora kubikorera hirya iyo n’undi mugore ariko tukaza guhurira murugo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *