Umugabo ukomoka muri Leta ya Kwara, Sheshi Daudu Maza, yakoze ibirori byo kwishimira ko abagore be babiri babyariye mu masaha 24 agize umunsi.
Ku wa kane, tariki ya 8 Kamena 2023, Hussaina, umugore wa mbere yabyaye umwana w’umukobwa.
Umugore wa kabiri, Maryam yibarutse undi mwana w’umukobwa nyuma yamasaha make, ku wa gatanu, 9 Kamena.
Sheshi bivugwa ko ari umuririmbyi uzwi cyane mu njyana ya Nupe, yatangaje inkuru nziza abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.
Yanditse agira ati “Umugisha w’Imana uza kandi utunguranye, kandi uko uhabwa, biterwa n’ukuntu umutima wawe uba ushobora kwizera. Umugore wanjye wa mbere Hussaina, yabyaye umwana w’umukobwa wabaye umubyeyi ndetse we n’umwana bameze neza”.
“Ibitangaza byarakomeje, Imana yampaye undi mwana wundi w’umukobwa wabyawe n’umugore wanjye wa kabiri Maryam kandi bombi bameze neza.”
Benshi bakurikira uwo mugabo kuri urwo rubuga rwa Facebook bagiye kwishimira ibyo byiza yabasangije.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…