Umugabo yishimiye abagore be babiri bamubyariye abana hadaciye amasaha 24-Amafoto

Umugabo ukomoka muri Leta ya Kwara, Sheshi Daudu Maza, yakoze ibirori byo kwishimira ko abagore be babiri babyariye mu masaha 24 agize umunsi.

Ku wa kane, tariki ya 8 Kamena 2023, Hussaina, umugore wa mbere yabyaye umwana w’umukobwa.

Umugore wa kabiri, Maryam yibarutse undi mwana w’umukobwa nyuma yamasaha make, ku wa gatanu, 9 Kamena.

Sheshi bivugwa ko ari umuririmbyi uzwi cyane mu njyana ya Nupe, yatangaje inkuru nziza abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.

Yanditse agira ati “Umugisha w’Imana uza kandi utunguranye, kandi uko uhabwa, biterwa n’ukuntu umutima wawe uba ushobora kwizera. Umugore wanjye wa mbere Hussaina, yabyaye umwana w’umukobwa wabaye umubyeyi ndetse we n’umwana bameze neza”.

“Ibitangaza byarakomeje, Imana yampaye undi mwana wundi w’umukobwa wabyawe n’umugore wanjye wa kabiri Maryam kandi bombi bameze neza.”

Benshi bakurikira uwo mugabo kuri urwo rubuga rwa Facebook bagiye kwishimira ibyo byiza yabasangije.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *