IMIKINO

‘Coka’ watoje igihe kinini Marine FC yitabye Imana

Bamwe mu banyamakuru bakora mu ishami ry’amakuru ya Siporo ndetse nabamwe mu bakinyi babanye na nyakwigendera Nduhirabandi, bashenguwe n’urupfu rw’umutoza Coka.

Advertisements

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro kurupfu rw’uwahoze ari umutoza Nduhirabandi Abdoul-Karim uzwi nka Coka.

Bamwe muri abo banyamakuru bashenguwe n’urupfu rwa Nduhirabandi Abdoul-Karim, harimo Imfurayacu Jean Luc umunyamakuru wa B&B ndetse na Clarisse Uwimana bakorana n’abandi benshi.

Bose bagiye bahuriza ku mwuga we yakoze wazamuye abakinnyi benshi yatoje.

Mubandi bashenguwe n’urupfu rwa Nduhirabandi harimo abakinyi nka Bizimana Djihadi, Hakizimana, Muhadjiri, Haruna Niyonzima, ndetse n’abamwe mu batoza batandukanye babanye na Nyakwigendera mu mwuga w’ubutoza.

Nduhirabandi yatoje amakipe atandukanye harimo Marine FC yamazemo imyaka myinshi kurusha izindi, Kirehe FC na Étincelles FC y’iwabo mu karere ka Rubavu.

Amakuru avuga Nduhirabandi yari amaze igihe kinini arwaye, aho yabanje kurwarira mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aza koherezwa mu bitaro bya CHUK, ndetse aza no kujyanwa mu bitaro bikuru byitiriwe Umwami Faysal, nyuma ajyanwa kuvurirwa muri Kenya ariko yari yagarutse mu Rwanda yatoye agatege.

Umuhango wo gushyigura Nyakwigendera uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2023 mu irimbi rikuru rya Rubavu, ari na ho hari kubera ikiriyo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago