Bamwe mu banyamakuru bakora mu ishami ry’amakuru ya Siporo ndetse nabamwe mu bakinyi babanye na nyakwigendera Nduhirabandi, bashenguwe n’urupfu rw’umutoza Coka.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro kurupfu rw’uwahoze ari umutoza Nduhirabandi Abdoul-Karim uzwi nka Coka.
Bamwe muri abo banyamakuru bashenguwe n’urupfu rwa Nduhirabandi Abdoul-Karim, harimo Imfurayacu Jean Luc umunyamakuru wa B&B ndetse na Clarisse Uwimana bakorana n’abandi benshi.
Bose bagiye bahuriza ku mwuga we yakoze wazamuye abakinnyi benshi yatoje.
Mubandi bashenguwe n’urupfu rwa Nduhirabandi harimo abakinyi nka Bizimana Djihadi, Hakizimana, Muhadjiri, Haruna Niyonzima, ndetse n’abamwe mu batoza batandukanye babanye na Nyakwigendera mu mwuga w’ubutoza.
Nduhirabandi yatoje amakipe atandukanye harimo Marine FC yamazemo imyaka myinshi kurusha izindi, Kirehe FC na Étincelles FC y’iwabo mu karere ka Rubavu.
Amakuru avuga Nduhirabandi yari amaze igihe kinini arwaye, aho yabanje kurwarira mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aza koherezwa mu bitaro bya CHUK, ndetse aza no kujyanwa mu bitaro bikuru byitiriwe Umwami Faysal, nyuma ajyanwa kuvurirwa muri Kenya ariko yari yagarutse mu Rwanda yatoye agatege.
Umuhango wo gushyigura Nyakwigendera uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2023 mu irimbi rikuru rya Rubavu, ari na ho hari kubera ikiriyo.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…