Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore n’abana be batatu agahita atoroka.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza aho uyu muryango warusanzwe utuye.
Uyu mugabo yakoze aya marorerwa yo kwica umuryango we mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yemeje iby’aya makuru, avuga ko koko uyu mugabo ari gushakishwa nyuma yo kwica abantu bane bari bagize umuryango we yarangiza agahita atoroka.
Yagize ati “Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40; arakekwa kuba yishe umugore we n’abana babo batatu barimo uwari ufite imyaka 12, uwari ufite imyaka 10 ndetse n’undi wari ufite imyaka 2. Yabishe akoresheje umuhoro aho bose yagiye abatema mu mutwe, mu ijosi ndetse n’amaboko arangije ahita atoroka.”
Yakomeje avuga ko amakuru y’iyicwa ry’aba bantu barimenye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 15 Kamena 2023.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko muri uyu muryango nta makimbirane bari bawuziho, bikaba byabateye urujijo ku nkomoko ya buriya bwicanyi ndengakamere.
Imirambo y’abishwe yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe uyu mugabo agishakishwa.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…