Kayonza: Umugabo yishe Umugore we n’abana batatu ahite atoroka

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umugore n’abana be batatu agahita atoroka.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza aho uyu muryango warusanzwe utuye.

Uyu mugabo yakoze aya marorerwa yo kwica umuryango we mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yemeje iby’aya makuru, avuga ko koko uyu mugabo ari gushakishwa nyuma yo kwica abantu bane bari bagize umuryango we yarangiza agahita atoroka.

Yagize ati “Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40; arakekwa kuba yishe umugore we n’abana babo batatu barimo uwari ufite imyaka 12, uwari ufite imyaka 10 ndetse n’undi wari ufite imyaka 2. Yabishe akoresheje umuhoro aho bose yagiye abatema mu mutwe, mu ijosi ndetse n’amaboko arangije ahita atoroka.”

Yakomeje avuga ko amakuru y’iyicwa ry’aba bantu barimenye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 15 Kamena 2023.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko muri uyu muryango nta makimbirane bari bawuziho, bikaba byabateye urujijo ku nkomoko ya buriya bwicanyi ndengakamere.

Imirambo y’abishwe yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe uyu mugabo agishakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *