Icyamamare Kourtney Kardashian atwitiye umwana wa mbere w’umuraperi akaba n’umugabo we Travis Backer baheruka gukora ubukwe.
Kourtney w’imyaka 44, yatunguye umugabo we atangaza ko amutwitiye ubwo yamanikaga icyapa cyari cyanditseho ngo ‘Travis, Ndatwite’ mu gitaramo cyabaye cya Blink 182 mu ijoro ryakeye, ku ya 16 Kamena. Travis akibibona yahise asimbuka ava ku rubyiniro amugana kuri we ahita amusoma bikomeye.
Aba bombi bashakanye bagiye bahisha gahunda yo kwibaruka nyuma yo gukora ubukwe umwaka washize mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Mu magambo ye Kourtney aherutse kwatura ati “Twamaze gukora ku mugaragaro ‘IVF’ uburyo bwo guhuza intanga. Ibyo dushize imbere ibindi ni urukundo rw’umwana, ariko turizera rwose ibyo Imana iduteganyirije. Niba ari urwo ruhinja, ndizera ko bizabaho.”
Urugendo rwa IVF rwa Kourtney na Travis rwatangiye nyuma y’imyaka 44 y’amavuko hahagaritswe amagi ye mbere yuko umubano wabo muri 2020 utangira. Icyakora, yaje gusobanura ko amagi ye menshi “atabasha kwakira umwana” kandi ngo “nta n’umwe muri bo ufite urusoro ngo yibaruke umwana.”
Kourtney yongeyeho ati “Gukonjesha amagi ntabwo byemewe. Ntekereza ko ibyo ari ukutabyumva neza. Abantu babikora bibwira ko ari nk’urusobe rw’umutekano kandi atari byo.”
Aha niho yagize ati “Ibyo dushize imbere ibindi ni urukundo rw’umwana, ariko turizera rwose ibyo Imana iduteganyirije. Niba ari urwo ruhinja, ndizera ko bizabaho.”
Kourtney asanzwe afite abana batatu yabyaranye n’uwo bahoze bakundana Scott Disick, naho Travis ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Shanna Moakler.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…