RWANDA

Mgr Balthazar Ntivuguruzwa yimitswe nk’umwepiskopi mushya wa Kabgayi, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023, mu Karere ka Muhanga, ahasanzwe hari icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayi niho habereye umuhango wo kwimika Umwepiskopi mushya Balthazar Ntivuguruzwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, niwe wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi.

Dr Edouard Ngirente ubwo yageraga ahabereye uyu muhango, yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ahita anaramutsa Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente akigera ahabereye ibirori

Balthazar Ntivuguruzwa yagizwe Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, tariki 02.

Asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma yo kuzuza imyaka 75 isanzwe iteganywa mu mategeko ya Kiliziya Gatulika.

Mgr Balthazar Ntivuguruzwa wahawe inkoni y’ubushumba

Smaragde Mbonyintege wanasobanuye ivanjiri mu gitambo cy’Ukarisitiya cyabanjirije uyu muhango nyirizina, yashimiwe na Papa Francis, mu ibaruwa yasomwe n’Umuhagarariye mu Rwanda.

Muri iyi baruwa, Papa Francis yashimiye Smaragde ku bwo kuragira intama z’abakristu Gatulika ba Diyoseze ya Kabgayi, mu myaka 17 amaze ari umushumba wayo.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, kandi yanashimiye Musenyeri mushya Balthazar Ntivuguruzwa wemeye izi nshingano, ndetse anatangaza ko ibiro bya Papa byamusengeye mbere yo kumutoranya.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago