Mu ijoro ryakeye ni bwo ADF yateye mu karere ka Kasese, yica abanyeshuri 37 bigaga ku Ishuri rya Mpondwe, umunani irabakomeretsa na ho batandatu irabashimuta.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko kuri ubu Ingabo za Uganda ziri guhiga bukware umwanzi kugira ngo zigarure abanyeshuri bashimuswe.
Kuri Twitter ye yagize ati: “Mu ijoro ryakeye ry’itariki ya 16 Kamena 2023 saa 11:30, itsinda ry’ibyihebe bya ADF byateye Ishuri rya Mpondwe muri Paruwasi ya Nyabugando, Komine ya Karambi ho mu karere ka Kasese.”
“Ingabo zacu ziri gukurikirana umwanzi mu rwego rwo gutabara abashimuswe no gusenya uyu mutwe.”
Umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi miremire, Maj Gen Dick Olum, yabwiye abaturage bo muri Kasese ko UPDF yamenye ko mbere y’uko ADF itera ririya shuri yari imaze iminsi ibiri iba hafi yaryo.
Yunzemo ati: “Twohereje za kajugujugu kugira ngo zidufashe muri Operasiyo yacu yo gushakisha no gutabara abanyeshuri bashimuswe.”
Maj Gen Olum yavuze ko ADF ubwo yagabaga kiriya gitero, yatwitse abanyeshuri biganjemo abahungu, mu gihe abakobwa bamwe yabatemaguye abandi irabashimuta.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…