IMYIDAGADURO

Bwiza agiye kugarura umuhanzikazi Miss Jojo mu muziki

Umuhanzikazi Bwiza uri mu kiragano gishya agiye gukorana indirimbo n’umuhanzikazi w’umunyabigwi Miss Jojo.

Amakuru avuga ko Album ya Bwiza izajya hanze mu minsi iri mbere izagaragaraho umuhanzikazi Miss Jojo wabiciye bigacika mu myaka ya 2008 kugeza 2016, ndetse n’abandi bagezweho ubu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter uyu muhanzikazi Bwiza yavuze ko inzozi ze zibaye impamo kuba agiye guhura n’umuntu wamukundishije umuziki mu ndirimbo imwe.

Ati “Byahoze ari nzozi zanjye zo kuzamubona, zari inzozi zikomeye kuzahura n’umuntu wankundishije iyi miziki; Miss Jojo.”

Yongeraho ngo ati “Sinabona uko ngushimira bihagije ku kuba warahaye umugisha Album yanjye.”

“Ndifuza kugutera ishema umunsi umwe.”

Uyu mukobwa ubarizwa mu nzu ireberera inyungu ze mu bikorwa bya muzika ya Kikac akomeje gushimangira ubuhanga mu muziki ari nako ashyira ibihangano bikundwa n’ingeri zitandukanye.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Kikac Music, Uhujimfura Jean Claude yadutangarije ko bishimiye ko uyu muhanzi Miss Jojo wabaye icyamamare agakundisha abatari bake umuziki Nyarwanda ndetse kuri ubu barumuna be bakaba bagendera kuri ibyo bikorwa yahaye umugisha w’uwo muzingo mushya wa Bwiza ugiye kujya hanze mu minsi iri mbere.

Icyakora yirinze kugira ibindi atangaza ku kuba Miss Jojo azagaragara kuri iy’iyi Album, yavuze ati “Oya rwose Miss Jojo yahagaritse ibijyanye n’umuziki burundu murabizi.” Gusa ku makuru dufite ni uko hamaze iminsi hakorwa ibiganiro byahuje Bwiza na Miss Jojo nyuma y’uko Bwiza amusabye ko yazamwemerera bagakorana indirimbo ndetse kuri ubu iy’indirimbo yatangiye gukorwa.

Uwineza Josiane kuri ubu wabaye umu islam akaba yitwa Iman Uwineza akaba yakoreshaga izina rya Miss Jojo mu muziki atangiye uwo mwuga mu mwaka wa 2006, aho yaje gukundwa bikomeye anegukana ibikombe bitandukanye abikesheje umuziki yakoraga.

Nyuma Miss Jojo yaje gutangaza ko kubera izindi nshingano ahisemo guhagarika ibijyane n’ibikorwa byose by’umuziki yakoraga icyo gihe yaramaze gukora ubukwe mu mwaka 2017 n’umugabo we Salim Minani.

Miss Jojo agiye gukorana indirimbo n’umuhanzikazi uri mu kiragano gishya Bwiza

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago