Mahoro Claudine uri kwitegura kurushinga na Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.
Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho uyu mukobwa usa n’uwasezeye itangazamakuru yakiriwe n’inshuti ze mu birori bimenyerewe ko bagiramwo inama ku mukobwa uba ugiye ku rushinga.
Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye.
Buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Musée Ethnographique y’i Huye saa 9h00’.
Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Musée Ethnographique y’i Huye.
Mu mpapuro z’ubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe bwabo buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.
Ismaël Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akora mu byegeranyo, kuri ubu akaba abarizwa kuri Radio Rwanda agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…