Mahoro Claudine uri kwitegura kurushinga na Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.
Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho uyu mukobwa usa n’uwasezeye itangazamakuru yakiriwe n’inshuti ze mu birori bimenyerewe ko bagiramwo inama ku mukobwa uba ugiye ku rushinga.
Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye.
Buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Musée Ethnographique y’i Huye saa 9h00’.
Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Musée Ethnographique y’i Huye.
Mu mpapuro z’ubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe bwabo buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.
Ismaël Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akora mu byegeranyo, kuri ubu akaba abarizwa kuri Radio Rwanda agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…