Umukunzi wa Ismael Mwanafunzi yakorewe ibirori bya Bridal Shower-AMAFOTO
Mahoro Claudine uri kwitegura kurushinga na Ismaƫl Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.

Ni ibirori byabaye mu mpera zāicyumweru gishize aho uyu mukobwa usa nāuwasezeye itangazamakuru yakiriwe nāinshuti ze mu birori bimenyerewe ko bagiramwo inama ku mukobwa uba ugiye ku rushinga.

Ni ubukwe buzabera mu Ntara yāAmagepfo mu Karere ka Huye.
Buzabanzirizwa nāumuhango wo gusaba no gukwa uzabera MusĆ©e Ethnographique yāi Huye saa 9h00ā.
Gusezerana imbere yāImana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri MusĆ©e Ethnographique yāi Huye.

Mu mpapuro zāubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe bwabo buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.
Ismaƫl Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akora mu byegeranyo, kuri ubu akaba abarizwa kuri Radio Rwanda agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.

