Minisitiri w’Uburezi Uwamariya Valentine yagize icyo avuga ku mafoto y’abakobwa babiri barangije Kaminuza aherutse kuri koroza ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uburyo bifitoje budahesha agaciro Umunyarwanda.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru aho, yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, by’umwihariko abageze ku rwego rwo kuyobora abandi, cyane cyane abarangije muri Kaminuza n’Amashuri makuru.
Abajijwe ku mafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ubwo abanyeshuri bishimiraga ko basoje amasomo muri Kaminuza imwe muzo mu Rwanda ubwo bari bamaze gushyikirizwa impamyabumenyi zabo, Minisitiri Uwamariya yanenze uburyo bitwaye.
Yagize ati “Ni bya bindi navugaga by’agakungu, ibyo basigaye barihaye ngo ni ugutwika, hari igihe urubyiruko rujya mu gakungu rutazi ingaruka cyangwa icyo bigaragaza nk’ishusho, muri gahunda yo kubatoza n’izo ndangagaciro bazigarukaho, ni ukubibutsa ko n’ubwo barangije kwiga hari imyitwarire bagomba kujyana muri sosiyete”.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko ibyo bariya bakobwa bakoze, bibwiraga ko bikinira ariko kandi batazi ko biri gutanga ishusho mbi, ishobora kugira ingaruka kuri benshi ariko nabo itabasize, avuga ko gutoza urubyiruko bisaba kuruhora hafi.
Ati “Urubyiruko burya bisaba kuruba hafi kenshi no kuruganiriza kenshi, biriya byagaragaye habuzemo kwihesha agaciro, ni ukureba ese ni gute babyibutswa”.
Minisitiri yavuze ko n’ubwo ishuri ryatangaje ko ari abanyeshuri babikoze ku giti cyabo, ibyo ntibukuraho icyasha iryo shuri riba risizwe, aho yasabye amashuri kujya bibutsa abanyeshuri babo kurangwa n’indangagaciro z’umunyarwanda aho bari hose.
Ati “Ubuyobozi bwa Kaminuza burasabwa gushyiramo imbaraga, kugira ngo mu gihe bakoze umuhango nk’uruya habe imirongo ngenderwaho bye kugaragara nabi nk’ishuri”.
Arongera ati “Ririya shuri nabonye nyuma ritangaza ko ari abanyeshuri babikoze ku giti cyabo, ariko ntibikuraho ko bavuye muri iryo shuri, bishobora gufatwa nabi ku ishuri, hariya hagaragaye bake, ngira ngo ni nka batatu cyangwa bane, ariko ukabona bitanze isura ko ishuri ryose ko ariko rimeze”.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…