Nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zicicikana hirya no hino mu binyamakuru, bivuga ko Yolo The Queen ari mu rukundo n’umuhanzi Harmonize, uyu mukobwa mu butumwa yasangije abamukurira ku mbuga nkoranyambaga yemeje atari mu rukundo.
Uyu mukobwa usanzwe ufite umwana akaba umwe mu bakurura benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye cyahogoje benshi cyane cyane ku rubuga rwa Instagram yavuze ko nta mukunzi afite kuri ubu.
Ibi abivuze nyuma y’iminsi umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Harmonize amaze igihe yigamba avuga ko yamaze kwegukana iki kizungerezi cyasamishije benshi mu byamamare ku Isi.
Ni ubutumwa bwa Yolo The Queen yasubizaga uwmuntu wari umwandikiye mu butumwa bwihariye (inbox) ku rubuga rwa Instagram amubwiye ko umufite rwose yahiriwe, Yolo The Queen nawe mu kumusubiza yahise amubwira ahubwo ko bibaje kuko nta mukunzi afite.
Ubwo butumwa bwaguraga buti “Uwo musore uri gukundana nawe, yarahiriwe, Yolo The Queen nawe amusubiza agira ati “Nta mukunzi mfite nicyo kibabaje.”
Yolo The Queen ahakanye amakuru yo kugira umukunzi nyamara hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’urukundo rwe n’umuhanzi Harmonize ngo uherutse ku mubenguka ubwo yazaga kugura inzu mu Rwanda agashiturwa n’ikimero cy’uyu mukobwa.
Kuva icyo batangiye kujya bavugana ndetse bombi batangira no kubishyira ku karubanda, aho bombi bari basigaye baganirira ku rubuga rwa Instagram Live abakunzi babo babakurikira, ibyo bavuga byose.
Aha niho humvikanye umuhanzi Harmonize abwira uyu mukobwa ko amukunda, ndetse anabishimingira mu ndirimbo ‘Zanzibar’ yakoranye na Bruce Melodie.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…