Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwemejwe ko rugiye kwakira irushanwa rikomeye rya Afrobasket y’Abagore.
Ni mu gikorwa cyari cyitabiriwe na Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju na Dr Alphonse Bilé Umuyobozi wa FIBA muri Afurika.
Irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 12.
Kwakira irushanwa rya Afrobasket y’Abagore bikurikiye inshuro ya mbere ubwo u Rwanda rwakiraga n’ubundi Afrobasket mu bagabo, irushanwa ryabaye mu mwaka 2022, rikabera muri Bk Arena rikegukanwa n’ikipe y’Igihugu ya Tunisia.
Mu bihugu 12 bizateranira i Kigali, biyobowe n’amakipe y’ibihangange byatwaye iri rushanwa kenshi harimo nka Senegal yacyegukanye inshuro zitari nke ndetse na Nigeria yagitwaye inshuro eshatu.
Mu ijambo rye Minisitiri wa siporo Munyangaju yashimiye FIBA Africa yizeye u Rwanda kuba rushoborwa kwakira irushanwa rikomeye nk’iryo.
Aha Minisitiri yaboneyeho gutangaza ko biteguye kwakira neza amakipe azitabira n’irushanwa muri rusange.
Mu rwego rwo gutegura neza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri AfroBasket, muri Gashyantare uyu mwaka, ikipe y’igihugu yitabiriye amajonjora ya AfroBasket ku rwego rw’akarere muri Uganda naho u Rwanda rurangiza ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda.
Nyuma yo gutsindwa, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Dr Cheikh Sarr yavuze ko intego yabo atari iyo gutwara igikombe ahubwo ko ari ugutegura ikipe y’igihugu muri AfroBasket y’abagore ya FIBA 2023.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…