Bwa mbere u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya Afrobasket y’abagore

Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwemejwe ko rugiye kwakira irushanwa rikomeye rya Afrobasket y’Abagore.

Ni mu gikorwa cyari cyitabiriwe na Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju na Dr Alphonse Bilé Umuyobozi wa FIBA muri Afurika.

Irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 12.

Kwakira irushanwa rya Afrobasket y’Abagore bikurikiye inshuro ya mbere ubwo u Rwanda rwakiraga n’ubundi Afrobasket mu bagabo, irushanwa ryabaye mu mwaka 2022, rikabera muri Bk Arena rikegukanwa n’ikipe y’Igihugu ya Tunisia.

Mu bihugu 12 bizateranira i Kigali, biyobowe n’amakipe y’ibihangange byatwaye iri rushanwa kenshi harimo nka Senegal yacyegukanye inshuro zitari nke ndetse na Nigeria yagitwaye inshuro eshatu.

Mu ijambo rye Minisitiri wa siporo Munyangaju yashimiye FIBA Africa yizeye u Rwanda kuba rushoborwa kwakira irushanwa rikomeye nk’iryo.

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Mimosa Aurore yemeza ko biteguye kwakira irushanwa

Aha Minisitiri yaboneyeho gutangaza ko biteguye kwakira neza amakipe azitabira n’irushanwa muri rusange.

Mu rwego rwo gutegura neza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri AfroBasket, muri Gashyantare uyu mwaka, ikipe y’igihugu yitabiriye amajonjora ya AfroBasket ku rwego rw’akarere muri Uganda naho u Rwanda rurangiza ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda.

Nyuma yo gutsindwa, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Dr Cheikh Sarr yavuze ko intego yabo atari iyo gutwara igikombe ahubwo ko ari ugutegura ikipe y’igihugu muri AfroBasket y’abagore ya FIBA ​​2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *