Prosper Mulindwa warusanzwe akora muri MINALOC yahawe inshigano zo kuyobora Akarere ka Rutsiro mu buryo bw’agateganyo.
Mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, nk’uko ribivuga ngo hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko No 065/2021 ryo ku wa 9/10/2021 rigenga Akarere, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 29.
Kuri uyu wa Gatatu, Bwana Prosper Mulindwa agizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro.
Ni nyuma y’aho Inama Njyanama y’aka karere isheshwe nyuma yo kubona ubuyobozi bw’aka karere bwarateshutse ku nshingano.
Aka Karere kari gasanzwe kayobowe na Meya MUREKATETE Triphose wari waragiye kuri uwo mwanya mu mwaka 2021, akaba yaragiye kuri izo nshingano yarasanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko.
Ni mugihe Prosper Mulindwa wagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro yarasanzwe ashinzwe gutegura ibikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).
Bwana Prosper Mulindwa Yize mu bijyanye n’icungamari n’amabanki.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…