Prosper Mulindwa yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro

Prosper Mulindwa warusanzwe akora muri MINALOC yahawe inshigano zo kuyobora Akarere ka Rutsiro mu buryo bw’agateganyo.

Mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, nk’uko ribivuga ngo hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko No 065/2021 ryo ku wa 9/10/2021 rigenga Akarere, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 29.

Kuri uyu wa Gatatu, Bwana Prosper Mulindwa agizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro.

Ni nyuma y’aho Inama Njyanama y’aka karere isheshwe nyuma yo kubona ubuyobozi bw’aka karere bwarateshutse ku nshingano.

Aka Karere kari gasanzwe kayobowe na Meya MUREKATETE Triphose wari waragiye kuri uwo mwanya mu mwaka 2021, akaba yaragiye kuri izo nshingano yarasanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko.

Ni mugihe Prosper Mulindwa wagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro yarasanzwe ashinzwe gutegura ibikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Prosper Mulindwa yahawe kuyobora Akarere ka Rutsiro

Bwana Prosper Mulindwa Yize mu bijyanye n’icungamari n’amabanki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *