Umuherwe w’umunyamerika Michel Rubin yakoresheje ikirori cy’abambaye imyenda y’umweru (White Party) cyabaye ku munsi wo kuwa 4 Nyakanga, bikitabirwa n’ibyamamare bikomeye bitandukanye.
Uyu muherwe utunze miliyari ya Amerika Rubin yongeye kuvugwa cyane nyuma yo gukora ikirori gikomeye uyu mwaka agakusanya ibyamamare bitandukanye mu kirori cyabereye mu bwato i Hamptons bose baserutse bambaye imyenda y’umweru, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubwigenge wa Amerika.
Ibyamamare byitabiriye ibyo birori bikomeye birimo Justin Bieber n’umukunzi we Hailey, Ben Affleck, Jennifer Lopez, JAY-Z, Beyoncé, Emily Ratajkowski, Kevin Hart, Kevin Durant, Jayson Tatum, Tom Brady, Winnie Harlow, Kelly Rowland, Corey Gamble, Kim Kardashian , Kendall Jenner, n’abandi benshi.
Abandi bitabiriye icyo kirori barimo Kylian Mbappe, Lori Harvey, Kim K, LaLa Anthony, Hailey Bieber, Ne-Yo, Usher, Travis Scott, Jack Harlow na Druski, French Montana n’inkumi nyinshi z’ikimero.
Rubin yazanye kandi imwe muri za resitora nziza ibarizwa muri New York ihagaze miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika murugo rwe mu rwego rwo kwizihiza ibirori, harimo n’ibyamamare Lucali na Cucina Alba bazwiho gukora ibijyanye na Pizza.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…