Jay-Z, Jennifer Lopez, Usher, Mbappe, Rick Ross, Justin Bieber, mu byamamare birenga 100 byitabiriye ibirori bya bambaye imyenda y’umweru by’umuherwe Michel Rubin-AMAFOTO

Umuherwe w’umunyamerika Michel Rubin yakoresheje ikirori cy’abambaye imyenda y’umweru (White Party) cyabaye ku munsi wo kuwa 4 Nyakanga, bikitabirwa n’ibyamamare bikomeye bitandukanye.

Uyu muherwe utunze miliyari ya Amerika Rubin yongeye kuvugwa cyane nyuma yo gukora ikirori gikomeye uyu mwaka agakusanya ibyamamare bitandukanye mu kirori cyabereye mu bwato i Hamptons bose baserutse bambaye imyenda y’umweru, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubwigenge wa Amerika.

Ibyamamare byitabiriye ibyo birori bikomeye birimo Justin Bieber n’umukunzi we Hailey, Ben Affleck, Jennifer Lopez, JAY-Z, Beyoncé, Emily Ratajkowski, Kevin Hart, Kevin Durant, Jayson Tatum, Tom Brady, Winnie Harlow, Kelly Rowland, Corey Gamble, Kim Kardashian , Kendall Jenner, n’abandi benshi.

Abandi bitabiriye icyo kirori barimo Kylian Mbappe, Lori Harvey, Kim K, LaLa Anthony, Hailey Bieber, Ne-Yo, Usher, Travis Scott, Jack Harlow na Druski, French Montana n’inkumi nyinshi z’ikimero.

Rubin yazanye kandi imwe muri za resitora nziza ibarizwa muri New York ihagaze miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika murugo rwe mu rwego rwo kwizihiza ibirori, harimo n’ibyamamare Lucali na Cucina Alba bazwiho gukora ibijyanye na Pizza.

Ben Affleck n’umugore we Jennifer Lopez
Dj Khaled hamwe na Ne-Yo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *