Ikipe ya Gasogi united igiye gutozwa n’umugore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’ikipe ya Gasogi united akaba asanzwe ari n’umunyamakuru, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka (KNC).
KNC n’ubwo yirinze kugira byinshi atangaza, amakuru ahari ni uko Gasogi united igiye kubona umutoza mushya ukomoka mu Budage witwa Caroline Pizzala wanyuze mu makipe menshi y’iburayi.
Muri bike KNC yatangaje yavuze ko uyu mutoza mushya ugiye gutoza Gasogi united afite ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru UEFA License Pro akaba ari umutoza w’umugore kandi w’umuhanga.
Caroline Pizzala w’imyaka 35 wakinaga mu kibuga hagati yanyuze mu makipe menshi akomeye ku mugabane w’Uburayi dore ko ubwo yatangiraga gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe Celtic Marseille, Paris Saint Germain, Olympique de Marseille n’izindi.
Ikipe ya Gasogi united ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura imikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2023/2024.
Gasogi united irangajwe imbere na Perezida wayo KNC ukunze kurangwa n’udushya, muri iy’ikipe abatoza benshi ntibakunze kurambamo kuko kuva mu mwaka 2019 kugeza 2023, imaze gutozwa n’abatoza 5.
Aribo Guy Bukasa, Casa Mbungo André, Alain Kirasa, Ahmed Adel na Paul Kiwanuka wayitoza kuri ubu.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…