INKURU ZIDASANZWE

Umuhanzi Ricky Martin yatandukanye n’uwari umugabo we Jwan Yosef

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop ukomoka muri Puerto Rico Rick Martin na Jwan Yosef bari barashakanye batandukanye.

Aba bari barashakanye batangaje ko batandukanye mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga 2023.

Ati “Twahisemo guhagarika ibyerekeye ubukwe bwacu n’urukundo, mu bwubahane no guha icyubahiro mu abana bacu no kuba icyubahiro mu bunararibonye twagize nk’abashakanye mu myaka myiza yatambutse.

Ricky yatandukanye na Jwan

Icyifuzo cyacu gikomeye muri iki gihe ni ugukomeza kugira umuryango ufite ubuzima buzira umuze ndetse n’umubano ushingiye ku mahoro n’ubucuti kugira ngo dukomeze uburere bw’abana bacu, dukomeze kubahana n’urukundo dufitanye.”

Aba bombi batandukanye bafite abana babiri bato, umukobwa n’umuhungu, umukobwa yitwa Lucia, naho umuhungu akitwa Renn.

Ni mugihe Ricky kandi asanzwe afite impanga z’abahungu arizo Matteo na Valentino bombi ngo azakomeza kubirera nk’umubyeyi, abo bana uko ari bane bose bavutse binyuze muri Surrogate (uburyo bwo kubyara atewe intanga z’undi muntu zigahurizwa muri laboratory).

Amakuru avuga ko Ricky na Jwan bahujwe bwa mbere n’urubuga rwa Instagram muri 2015 nyuma y’amezi atandatu gusa batangiye gukundana nyuma yo guhurira i Londres.

Bagaragaye kumugaragaro nkabafatanyabikorwa ubwo banyura ku tapi itukura mu birori bya amFAR Inspiration Gala mu 2016 maze basezerana muri uwo mwaka. Nyuma y’imyaka ibiri, bahise bakora ubukwe.

Ricky Martin yatandukanye na Jwan Yosef

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago