Gasogi united igiye gutozwa n’umugore wakiniye PSG

Ikipe ya Gasogi united igiye gutozwa n’umugore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’ikipe ya Gasogi united akaba asanzwe ari n’umunyamakuru, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka (KNC).

KNC n’ubwo yirinze kugira byinshi atangaza, amakuru ahari ni uko Gasogi united igiye kubona umutoza mushya ukomoka mu Budage witwa Caroline Pizzala wanyuze mu makipe menshi y’iburayi.

Muri bike KNC yatangaje yavuze ko uyu mutoza mushya ugiye gutoza Gasogi united afite ibyangombwa byo ku rwego rwo hejuru UEFA License Pro akaba ari umutoza w’umugore kandi w’umuhanga.

Caroline Pizzala w’imyaka 35 wakinaga mu kibuga hagati yanyuze mu makipe menshi akomeye ku mugabane w’Uburayi dore ko ubwo yatangiraga gukina nk’ababigize umwuga mu ikipe Celtic Marseille, Paris Saint Germain, Olympique de Marseille n’izindi.

Caroline Pizzala ategerejwe mu ikipe ya Gasogi united nk’umutoza mushya

Ikipe ya Gasogi united ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura imikino ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2023/2024.

Gasogi united irangajwe imbere na Perezida wayo KNC ukunze kurangwa n’udushya, muri iy’ikipe abatoza benshi ntibakunze kurambamo kuko kuva mu mwaka 2019 kugeza 2023, imaze gutozwa n’abatoza 5.

Aribo Guy Bukasa, Casa Mbungo André, Alain Kirasa, Ahmed Adel na Paul Kiwanuka wayitoza kuri ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *