Nyuma yo kumara iminsi batabona Depite Okende utavuga rumwe n’ubutegetsi kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga, nibwo abarwanashyaka be batangaje ko yabuze hatangira ibikorwa byo kumushakisha hirya no hino.
Chérubin Okende usanzwe ari umudepite akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka Ensemble pour la République ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, yabonetse yapfuye nyuma yo kuburirwa irengero kuva kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023.
Ni nyuma y’uko ibikorwa byo gushimuta muri Kinshasa bimaze gufata indi ntera, by’umwihariko mu mezi asatira amatora ya Perezida.
Imodoka ya Chérubin Okende wabaye Minisitiri w’ubwikorezi yaje kuboneka ku muhanda uzwi nka Poids-Lourds, uyu mugabo abashinzwe umutekano basanga yashizemo umwuka.
Moïse wari witabiriye inama y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, i Abidjan muri Cote d’Ivoire, yahise asubika urugendo rwe igitaraganya.
Apfuye nyuma y’uko yari yatumijwe n’Urukiko rurengera itegeko nshinga kuri uyu wa Kane, ngo haganirwe ku nkomoko y’imitungo ye nyuma yo kuva muri guverinoma.
Ni igikorwa bivugwa ko cyari kigamije kugenzura ko atagira uruhare u bikorwa byo kwigwizaho umutungo mu buryo butemewe cyangwa kunyereza umutungo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nibwo abantu be ba hafi batangaje ko yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro ariko batambaye imyenda ibaranga.
Uyu mugabo ni uwa kabiri ukomeye mu ishyaka rya Katumbi wigijweyo nyuma y’umujyanama we Salomon Kalonda uheruka gutabwa muri yombi.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…