RWANDA

Urubanza rwa Prince Kid wari waherekejwe n’umugore we Miss Elsa rwongeye gusubikwa (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga, Urukiko Rukuru rwongera kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo Prince Kid wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Advertisements

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid aregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ni urubanza rwagombaga gusomwa ku wa 30 Kamena, ariko hanzurwa ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.

Prince Kid yitabye Urukiko aherekejwe n’abarimo umugore we baherutse gusezerana imbere y’amategeko Miss Elsa Iradukunda.

Prince Kid yitabye urukiko arikumwe n’umugore we Miss Elsa

Icyakora cyo Urukiko Rukuru rwongeye gusaba ko urubanza rusubikwa kuburanishwa, kubera inyandiko isobanura amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya yagombaga kwireguraho, hamwe na raporo y’abahanga igaragaza ko ari amajwi y’umwimerere, byashyizwe mu ikoranabuhanga bitinze.

Urubanza rwe rwimuriwe tariki 15 Nzeri uyu mwaka ahagana Saa Tatu z’amanywa.

Photo: IGIHE

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago