RWANDA

Mugisha Bonheur wakiniraga APR Fc yerekeje muri Libya

Mugisha Bonheur wari umwe mu bakinnyi bakina hagati bakomeye mu ikipe ya APR Fc yerekeje gukinira muri Libya.

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri mu kipe y’Ingabo, yafashe indege mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023.

Amakuru yamenyekanye n’ uko Casemiro agiye gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli ikina mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Libya.

Amakuru avuga ko Bonheur ategerejwe mu Ak Ahly Tripoli yakinwemo Abakinnyi bakomeye akazerekanwa nk’umukinnyi mushya mu minsi ya vuba nyuma.

Bonheur asanze Haruna Niyonzima muri shampiyona yo muri iki gihugu.

Ku myaka 23 y’amavuko Bonheur yabashije gutwarana ibikombe bibiri bya shampiyona n’ikipe ya APR Fc nyuma yuko ayigezemo avuye muri Mukura Vs kuntizanyo.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago