IMIDERI

Hamisa Mobetto yagaragaje umusore bari mu rukundo nyuma yo kwibikaha imodoka ya Range Rover

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane 13 Nyakanga, nibwo Hamisa Mobetto yashimangiye ko umukunzi afite umukunzi mushya mu mashusho n’amafoto atandukanye yagiye ashyira hanze yereka abakunzi be.

Umunyamidelikazi Hamisa Mobetto akaba n’umushoramari wakanyujijeho n’umuhanzi Diamond yerekanye umusore bari murukundo, yifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo Snapchat.

Ibi abitangaje kandi nyuma y’iminsi micye mu kiganiro kimwe aheruka kugira akavuga ko yizere ko yamaze kubona urukundo rw’ubuzima bwe.

Ati “Bwa mbere nabonye umuntu dushobora kuvuga rumwe kandi ibyo dukora byose biba byoroshye binajyana, biboneye, ndifuza gushyingiranwa na we nkajya mutekera neza.”

Ibi kandi bije bikurikira ukwibikaho impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue.

Kubasha kugura imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue ni ikimenyetso cy’ibyo uyu mugore ukiri muto mu myaka amaze kugeraho.

Yatangaje ko atifuzaga ko abantu bamenya ko afite iyi modoka ya miliyoni 100Frw, ariko yibutse ibyuya yabize kugira ngo abashe kuyigura, birangira yiyemeje kubitangaza.

Nyuma yuko benshi babonye iyi foto batangiye kuvuga ko uyu mugore yaba yaravuye ku cyemezo aherutse gutangaza ko yafashe kijyanye no kuba atazongera gukundana hafi, aho yavugaga ko kuri ubu ari kurwana n’urugambo ryo gukora iyo bwabaga ngo yiyubake nyuma yo kugura kugurisha imodoka yahawe na Diamond akigurira indi.

Hamisa Mobetto w’imyaka 28 y’amavuko mu minsi yashize uyu mudamu wanabyaranye umwana n’umuhanzi Diamond Platnumz yagiye avugwa ugushudikana n’umuraperi w’umunyamerika Rick Ross ariko ntibyamaze kabiri.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago