Gloria Carter, Nyina w’umuraperi w’icyamamare Jay-Z, yongeye kugaragara bwa mbere ku mugaragaro hamwe n’umugore we, Roxanne Wiltshire kuva bakora ubukwe.
Ku wa gatanu, tariki ya 15 Nyakanga, abashakanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Shawn Carter Foundation ya Black Tie Gala byabereye i New York.
Uyu washinze umuryango udaharanira inyungu, akaba yarawushinganye n’umuhungu we, Jay-Z, ariko uyu muraperi akazakuwumuharira mu 2017, yagaragaye amwenyura ubwo yifotozaga ari kumwe n’umugore we.
Mu buryo bwo gusohoka Nyina w’uyu muherwe yagaragaye yambaye isuti y’umukara ikozwe muri tuxedo n’ipantalon yayo n’inkweto yacongo y’umukara ibengerana. Ni mugihe umugore we yari yiyambariye ikanzu ndende ishashagirana y’umukara .
Mu myaka itandatu ishize, Gloria yikuye ku muhungu we amusiga mu marira kuko we yahuye n’uko yari amaze imyaka myinshi yigunze ashaka kubaho ubuzima bwe ubwe bwihariye.
Ku ya 2 Nyakanga, Jay-Z kimwe n’umugore we, Beyoncé, n’umukobwa wabo w’imyaka 11, Blue Ivy, bari mubaje kumushyigikira mu birori byo gushakana kandi yishimira kubona Nyina ahuza urugwiro n’umukunzi we umaze igihe kinini i Tribeca 360 ° i Manhattan hamwe n’abandi bakunzi benshi bari bitabiriye uwo munsi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…