Nyina wa Jay-Z, Gloria Carter n’umugore we Roxanne baherutse gukora ubukwe bagaragaye bwa mbere basohotse-AMAFOTO

Gloria Carter, Nyina w’umuraperi w’icyamamare Jay-Z, yongeye kugaragara bwa mbere ku mugaragaro hamwe n’umugore we, Roxanne Wiltshire kuva bakora ubukwe.

Ku wa gatanu, tariki ya 15 Nyakanga, abashakanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Shawn Carter Foundation ya Black Tie Gala byabereye i New York.

Uyu washinze umuryango udaharanira inyungu, akaba yarawushinganye n’umuhungu we, Jay-Z, ariko uyu muraperi akazakuwumuharira mu 2017, yagaragaye amwenyura ubwo yifotozaga ari kumwe n’umugore we.

Mu buryo bwo gusohoka Nyina w’uyu muherwe yagaragaye yambaye isuti y’umukara ikozwe muri tuxedo n’ipantalon yayo n’inkweto yacongo y’umukara ibengerana. Ni mugihe umugore we yari yiyambariye ikanzu ndende ishashagirana y’umukara .

Mu myaka itandatu ishize, Gloria yikuye ku muhungu we amusiga mu marira kuko we yahuye n’uko yari amaze imyaka myinshi yigunze ashaka kubaho ubuzima bwe ubwe bwihariye.

Ku ya 2 Nyakanga, Jay-Z kimwe n’umugore we, Beyoncé, n’umukobwa wabo w’imyaka 11, Blue Ivy, bari mubaje kumushyigikira mu birori byo gushakana kandi yishimira kubona Nyina ahuza urugwiro n’umukunzi we umaze igihe kinini i Tribeca 360 ° i Manhattan hamwe n’abandi bakunzi benshi bari bitabiriye uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *