POLITIKE

Perezida wa Senegal Macky Sall yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida w’igihugu cya Senegal Macky Sall yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Advertisements

Umukuru w’igihugu cya Senegal yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.

Byitezwe ko muri uru ruzinduko Makcy Sall azanitabira ibikorwa bitandukanye birimo n’inama mpuzamahanga y’umuryango uharanira iterambere ry’Abagore, kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, mu nama izabera muri Bk Arena.

Muri iy’inama kandi yitezwe ko izitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu naza Guverinoma n’abahagarariye ibihugu byabo.

Inama Mpuzamahanga y’umuryango uharanira iterambere ry’Abagore igiye kubera i Kigali ni ubwa mbere by’umwihariko ibereye ku mugabane w’Afurika.

Perezida w’igihugu cya Senegal Macky Sall agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma ya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame yahagiriye mu minsi yashize mu ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi usanzwe ufitanye.

Macky Sall kandi aherutse gutangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Senegal mu matora ateganyijwe kuba muri Gashyantare umwaka wa 2024.

Perezida Macky Sall yageze mu Rwanda
Perezida Macky Sall yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta
Dr Vincent Biruta yakiriye Perezida wa Senegal Macky Sall

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago