Perezida wa Senegal Macky Sall yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida w’igihugu cya Senegal Macky Sall yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu cya Senegal yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.

Byitezwe ko muri uru ruzinduko Makcy Sall azanitabira ibikorwa bitandukanye birimo n’inama mpuzamahanga y’umuryango uharanira iterambere ry’Abagore, kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, mu nama izabera muri Bk Arena.

Muri iy’inama kandi yitezwe ko izitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu naza Guverinoma n’abahagarariye ibihugu byabo.

Inama Mpuzamahanga y’umuryango uharanira iterambere ry’Abagore igiye kubera i Kigali ni ubwa mbere by’umwihariko ibereye ku mugabane w’Afurika.

Perezida w’igihugu cya Senegal Macky Sall agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma ya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame yahagiriye mu minsi yashize mu ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi usanzwe ufitanye.

Macky Sall kandi aherutse gutangaza ko atazongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Senegal mu matora ateganyijwe kuba muri Gashyantare umwaka wa 2024.

Perezida Macky Sall yageze mu Rwanda
Perezida Macky Sall yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta
Dr Vincent Biruta yakiriye Perezida wa Senegal Macky Sall

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *