Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino w’intoki wa Basketball yabonye intsinzi ya mbere mu irushanwa Nyafurika (Afrobasket) iri kubera i Kigali.
U Rwanda rwari mbere y’Abakunzi bayo rwabashize kubona intsinzi ya mbere rutsinze ikipe y’Igihugu ya Cote d’Ivoire y’Abagore amanota 64 kuri 35.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yinjiye mu kibuga ubona ko iri hejuru y’ikipe ya Cote d’Ivoire dore ko agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite 14 kuri 7 ya Cote d’Ivoire.
Agace ka kabiri u Rwanda rwakomeje kwitwara neza rwanga gukuramo ikinyuranyo cya manota arindwi mbere y’uko bajya kuruhuka iminota 15 bagasoje bafite 28 kuri 21.
Abakobwa b’umutoza Macky Sall bagarutse ubona inama yabagiriye ariyo gukomeza gutsinda ariko banugarira, ibi nibyo byaje gufasha u Rwanda bituma bashyiramo ikinyuranyo kiri hejuru byatumye agace ka gatatu bagasoza bafite amanota 52 kuri 29 ya Cote d’Ivoire.
Agace ka kane ari nako kashimangiye intsinzi y’u Rwanda rwagasoje bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 29 ku ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire, aho umukino warangiye ari amanota 64 kuri 35.
Umutoza Macky Sall mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino yavuze yari yabwiye abakobwa be ko intego ari ugutsinda uyu mukino wa mbere.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Hope Butera we avuga ko impamvu nyamukuru yabateye imbaraga zo gutsinda ari ukubera uburyo bari bashyigikiwe n’abanyarwanda muri rusange akaba abasaba ko mu mukino wa kabiri bafite ku cyumweru n’ikipe y’Igihugu ya Angola bazaza kubashyigikira ari benshi kurushaho kuko intego mu irushanwa ari ugutsinda buri mukino.
Muri uyu mukino utagaragayemo amanota menshi, umukinnyi wabashije kubonezamo neza mu nkangara agatsinda amanota menshi ni umukinnyi witwa Destiney Promise Philoxy watsinze amanota 18 wenyine.
Amafoto: SHEMA Innocent
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…