RWANDA

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, muri Village Urugwiro habaye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Advertisements

Mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri harimo gushyiraho aba Ambasaderi banyuranye.

▪︎CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri

▪︎Major General Charles Karamba, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, agahagararira u Rwanda muri Afurika Yunze Ubumwe (AU).

▪︎Michel Sebera, Ambasaderi muri Guinea

▪︎Shakila Kazimbaya, Ambasaderi muri Maroc.

Mu bindi birimo ko Ange Kagame yahawe akazi muri Perezidansi ko kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z’ijoro.

Ivuga ko ibikorwa byose, byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku Mabwiriza azatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Soma itangazo ryose hano:

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago