Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2023, muri Village Urugwiro habaye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Mu byemezo byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri harimo gushyiraho aba Ambasaderi banyuranye.

▪︎CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri

▪︎Major General Charles Karamba, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, agahagararira u Rwanda muri Afurika Yunze Ubumwe (AU).

▪︎Michel Sebera, Ambasaderi muri Guinea

▪︎Shakila Kazimbaya, Ambasaderi muri Maroc.

Mu bindi birimo ko Ange Kagame yahawe akazi muri Perezidansi ko kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa munani z’ijoro.

Ivuga ko ibikorwa byose, byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku Mabwiriza azatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Soma itangazo ryose hano:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *