Ikipe ya APR FC yatangiye ikora impinduka uyu mwaka yamaze gutoranya Umugande Thaddeo Lwanga nka kapiteni mushya wayo, mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.
Lwanga yasimbuye Manishimwe Djabel kuri uyu mwanya wamaze kwerekeza muri Libya gukinayo.
Amakuru avuga ko kuba Lwanga yarabanye n’umutoza mushya wa APR FC,Thierry Froger biri mu byatumye ahabwa izi nshingano zikomeye.
APR FC ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24.
Ku munsi w’ejo,tariki ya 02 Kanama 2023, saa cyenda, izakina na Marines FC, mu mukino wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League aho izakina na Gaadika yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere hanyuma niyikuramo ikine na Pyramids FC,yo mu Misiri.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…