Yakoze impinduka, APR Fc yagize umunyamahanga kapiteni wayo

Ikipe ya APR FC yatangiye ikora impinduka uyu mwaka yamaze gutoranya Umugande Thaddeo Lwanga nka kapiteni mushya wayo, mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Lwanga yasimbuye Manishimwe Djabel kuri uyu mwanya wamaze kwerekeza muri Libya gukinayo.

Amakuru avuga ko kuba Lwanga yarabanye n’umutoza mushya wa APR FC,Thierry Froger biri mu byatumye ahabwa izi nshingano zikomeye.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24.

Ku munsi w’ejo,tariki ya 02 Kanama 2023, saa cyenda, izakina na Marines FC, mu mukino wa gicuti uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League aho izakina na Gaadika yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere hanyuma niyikuramo ikine na Pyramids FC,yo mu Misiri.

Lwanga yagizwe kapiteni wa APR Fc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *