Imbere y’umukuru w’Igihugu nyakubahwa Paul Kagame wari waje kubashyigikira, ikipe y’Abagore ya Basketball yabashije gukora amateka ikatisha itike ya ½ mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore.
Ni ubwa mbere mu mateka, ikipe y’u Rwanda y’abagore yageze muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Afurika cy’Abagore mu mikino y’intoki ya Basketball, ni nyuma yo gutsinda Uganda amanota 66 kuri 61.
Muri uyu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cya Afurika cy’Abagore warebwe kandi na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa warikumwe n’umukuru w’Igihugu, u Rwanda rwatsinze Uganda bigoranye mu mukino rwabanje kurushwa bikomeye.
Agace ka mbere k’umukino, Uganda yaruhije bigaragara u Rwanda irutsinda ku manota 22 kuri 11 ndetse uburyo bwose bwabonetse yabutsinze mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bagowe no gutsinda.
Icyakora u Rwanda rwabashije kugaruka mu mukino mu gace ka kabiri itsinda amanota 16-6 byatumye igice cya mbere cy’umukino kirangira rurushwa inota rimwe gusa kuko Uganda yatsinze 28 kuri 27 y’u Rwanda.
Abakinnyi u Rwanda rugenderaho nka Destiney Philoxy, Hope Butera na Sifa Joyeuse Ineza bagarutse mu gace ka gatatu bari hejuru batsinda amanota menshi byatumye basiga Uganda amanota 20 y’ikinyuranyo.
U Rwanda rwatangiye agace ka kane ruzana Janai Crooms nawe rugenderaho ariko wagowe n’uduce twabanje agora cyane Uganda.
Icyakora u Rwanda rwaje kurushwa cyane mu minota ya nyuma y’umukino binyuze ku mukinnyi wa Uganda ukomeye cyane Jannon Otto watsinze amanota 29 muri uyu mukino arimo menshi yo mu gace ka kane.
Nubwo u Rwanda rwananiwe gutsinda amanota menshi mu minota ya nyuma y’agace ka kane rwihagazeho amanota rwari rwazigamye ntiyavamo birangira rutsinze umukino amanota 66-61.
Kimwe mu byagoye Uganda n’imvune y’umukinnyi igenderaho Jane Asinde ndetse no kuba abandi bakinnyi bayo bari hasi uretse Otto.
Ikindi gisa n’icyagoye Uganda n’umunaniro yakuye ku mukino yaraye isezereyemo DR Congo iyitsinze amanota 78 kuri 62 bigoranye cyane.
Ejo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,muri ½ u Rwanda ruzahura n’itsinda hagati ya Nigeria na Mozambique bakina kuri uyu wa Gatatu nijoro.
Iki gikombe cya Africa gikinwa buri myaka ibiri kuva mu 1966 Senegal niyo yiganje kuko imaze kugitwara inshuro 11. Gusa ntigiheruka kuko Nigeria ariyo iherutse kugitwara inshuro eshatu yikurikiranya.
Nubwo Senegal yatangiye nabi itsindwa, yo na Nigeria zirahabwa amahirwe menshi, kongeraho Mali yatsinze bikomeye Guinea.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…