Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasabye Uburayi gushaka inzira y’amahoro kugira ngo intambara yo muri Ukraine irangire.
Papa Francis w’imyaka 86 yabivugiye mu rugendo yagiriye mu gihugu cya Portugal ahari hizirijwe umunsi mukuru w’urubyiruko mu idini rya Kiliziya Gatolika.
Mu ijambo rye yavugiye mu kigo ndangamuco cya Belem i Lisbonne, ubwo yari yicaye mu kagare k’abamugaye nyuma yo kubagwa muri Kamena, yagize ati: “Turi mu bwato bwugarijwe n’umuhengeri ku nyanja y’amateka, kandi twumva ko hakenewe inzira z’amahoro z’ubutwari.”
Ati “Hamwe n’urukundo rwinshi dukunda Uburayi, kandi mu mwuka w’ibiganiro utandukanya uyu mugabane, dushobora kwibaza tuti: “Turi kugana he?, niba tutanganye inzira z’amahoro, inzira zo guhanga intambara kugira ngo intambara irangire? Ukraine?”.
Papa yageze i Lisbonne aho yitabire umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, umaze icyumweru wizihiza mu idini rya Gatolika, bigendanye n’umuco wayo, n’ibirori bikorwa buri myaka itatu mu mijyi itandukanye.
Francis yavuze ko yizeye ko ibirori by’uyu mwaka bizabera mu bihugu byose by’Uburayi.
Yavuze ati: “Kubera ko Isi ikeneye Uburayi, Uburayi nyabwo. dukeneye uruhare rw’Uburayi nk’ikiraro n’amahoro mu gice cy’iburasirazuba, mu nyanja ya Mediterane, muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati”.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…