Umurundi Haringingo Francis Christian yerekanwe nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Sofapaka ikina icyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.
Byari ku munsi w’ejo ubwo iy’ikipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zatangaje ko Haringingo Francis yakiriwe nk’umutoza mushya muri iyo kipe.
Francis yasinyijishwe amasezerano y’imyaka ibiri, agirwa umutoza mukuru w’iyi kipe. Haringingo wari umaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe yemeza ko atangiye urugendo rushya rw’ubutoza nyuma yo kumara imyaka isaga itandatu mu Rwanda.
Haringingo Francis wari umaze umwaka ari umutoza wa Rayon Sports, yagiranye ibiganiro n’ikipe ya AS Kigali ariko ntibyagenda neza kubera ko bananiranwe kumvikana kubyerekeye amafaranga.
Sofapaka yashinzwe mu 2004, ikaba yambara umweru n’ubururu, mu mwaka ushize w’imikino ikaba yarabaye iya 10 ku rutonde rwa shampiyona.
Haringingo Francis yagiriye ibihe byiza birimo n’amateka mu Rwanda, aho kuva 2017 kugera 2019, yari umutoza wa Mukura victory Sports, ayivamo yerekeza muri Police FC, yavuyemo mu 2021 ajya muri Kiyovu Sports, ayimaramo umwaka umwe ahita agana muri Rayon Sports.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…