Umutoza Haringingo Francis yabonye akazi muri Kenya

Umurundi Haringingo Francis Christian yerekanwe nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Sofapaka ikina icyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.

Byari ku munsi w’ejo ubwo iy’ikipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zatangaje ko Haringingo Francis yakiriwe nk’umutoza mushya muri iyo kipe.

Francis yasinyijishwe amasezerano y’imyaka ibiri, agirwa umutoza mukuru w’iyi kipe. Haringingo wari umaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe yemeza ko atangiye urugendo rushya rw’ubutoza nyuma yo kumara imyaka isaga itandatu mu Rwanda.

Haringingo Francis arikumwe n’abandi batoza bazakorana muri Sofapaka Fc

Haringingo Francis wari umaze umwaka ari umutoza wa Rayon Sports, yagiranye ibiganiro n’ikipe ya AS Kigali ariko ntibyagenda neza kubera ko bananiranwe kumvikana kubyerekeye amafaranga.

Sofapaka yashinzwe mu 2004, ikaba yambara umweru n’ubururu, mu mwaka ushize w’imikino ikaba yarabaye iya 10 ku rutonde rwa shampiyona.

Haringingo Francis yagiriye ibihe byiza birimo n’amateka mu Rwanda, aho kuva 2017 kugera 2019, yari umutoza wa Mukura victory Sports, ayivamo yerekeza muri Police FC, yavuyemo mu 2021 ajya muri Kiyovu Sports, ayimaramo umwaka umwe ahita agana muri Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *