Perezida wa Madagascar igihugu kibarizwa mu kirwa Andry Rajoeline ari kubarizwa mu Rwanda aho yahagiriye uruzinduko rw’akazi.
Uyu mukuru w’ikirwa cya Madagascar yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 6 Kanama 2023.
Perezida Andry Rajoeline akigera ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.
Abayobozi bombi babanje kugira ibiganiro byihariye, ni mu gihe uyu mukuru w’igihugu giherereye mu kirwa bivugwa ko yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, uruzinduko rwo gushimangira umubano w’igihugu cy’u Rwanda na Madagascar.
Repubulika ya Madagascar iherereye mu Burasirazuba bw’umugabane w’Afurika kikaba ikirwa cya Kane kinini mu birwa ku Isi, mugihe ari icya Kabiri nk’igihugu, ni igihugu cya 46 kinini ku Isi, umujyi wa Madagascar ukaba witwa Antananarivo.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo Perezida wa Madagascar Andry Rajoeline azahura na mugenzi we w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, aho azamwakira mu cyubahiro kigombwa abakuru b’ibihugu, nyuma bagirane ibiganiro byihariye bizakurikira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…
Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…