IMIKINO

Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya ‘Community Shield’

Nyuma yaho ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield cy’umwaka 2023 itsinze Manchester City, Perezida Kagame yayishimiye.

Ni mu butumwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa Twitter aho yagize ati “Ni ibyo kwishimira, Arsenal ibyo mwerekanye byatanze umusaruro, ibi nibyo dushobora gukunda.”

Ikipe ya Arsenal isanzwe inafitanye ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yegukanye igikombe cya Community Shield itsindiye kuri penaliti 4-1 ya Manchester City, ni nyuma yaho umukino wari warangiye ari igitego 1 kuri kimwe.

Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield itsinze Manchester City

N’igitego cya mbere cyari cyatsinzwe na Manchester City ku munota wa 77 gitsinzwe n’umukinnyi witwa Palmer ku mupira mwiza yarahawe na Kevin D. Bruyne wari winjiye asimbuye.

Mugihe umukino wendaga kurangira bari mu minota y’inyongera umukinnyi wa Arsenal Trossard yaboneye igitego cyo kunganya ku mupira yarahawe na Saka umukino urangira gutyo, biyambaza penaliti byarangiye Arsenal ibonejemo 4 nziza mugihe Manchester City yinjije imwe gusa.

Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Arsenal yashimiye iy’ikipe ibarizwa muri shampiyona y’Ubwongereza ku gikombe cya 17 cya Community Shield yegukanye.

Community Shield ni igikombe gihatanirwa mu Bwongereza ku ikipe iba yarasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere niya kabiri, kikaba igikombe kibanziriza shampiyona.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago